mignyamagabe@miglimited.com/info@miglimited.com +250 788 671 188 Umuyenzi Plaza, KN 5 Road, Kigali

MIG COFFEE yatangiye igikorwa cyo gutera ingemwe za Kawa

Ubuyobozi bwa MIG LTD bwatangije igikorwa cyo gutera ingemwe z’igihingwa cya Kawa, hagamijwe guteza imbere no kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu mu duce inganda zose za MIG LTD zikoreramo, hakaba hazaterwa izisaga ibihumbi ijana na cumi (110.000) zikazaterwa kugeza muri Gashyantare 2022.

Ni muri gahunda yo kongera ibihingwa ngengabukungu nka kawa, byashyizwe mu mihigo y’uyu mwaka, kandi kikazaba igikorwa gikomeza buri uko umwaka uzajya ushira.

Imirimo yo kuzitera yatangirijwe ku mugaragaro mu Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika ku wa kane tariki 23/12/2021, aho inzego zifite ubuhinzi mu nshingano muri MIG LTD no mu murenge, zifatanyije n’abaturage gutera Kawa mu mirima y’abahinzi.

Bizimana jean Bosco ni umuhinzi wishimiye kuba agiye kugera ku ntego ze zo kwagura imirima abikesha igihingwa cya Kawa.

Yagize ati :
Nitwa bizimana jean bosco nkaba ntuye mu mudugudu wa kinga akagari ka ngoma mu murenge wa cyanika ndi umuhinzi wa kawa nkaba mfite ibiti 1100 nkaba nteganya kongera ubuso niyo mpamvu naje gufata ingemwe ku ruganda rwa MIG Ngoma kubera ko kawa ari igihingwa cy’ingenzi gitanga umusaruro.

Uruganda rwa MIG Ngoma dusanzwe dukorana mbagemurira umusaruro ugera kuri 1000 kg buri season Nkaba mfite intego yo guhinga kawa nkageza ku biti ibihumbi bitatu (3000) ku buryo mu myaka izaza nzaba ngemurira uruganda umusaruro uhagije urenga 3000kg kandi bikazambyarira amafaranga menshi ku giciro cyiza kiba kiri hejuru.

Ikawa zimaze kungeza kuri byinshi bifatika nkaba naratangiye ababyeyi banjye barampaye ibiti 50 nkaba ngejeje ubu ku biti 1100 nkaba ngikomeje kwagura ubuso buhinzemo kawa ngenda ngura imirima mu musaruro mba narabonye nkakuramo inyungu y’amafaranga.

Ikawa yanteje imbere, ndizigamira muri “ejo ni heza” hamwe n’umudamu wanjye intego mfite nuko umwaka utaha nzashyiramo n’abana banjye 3 kuburyo nzajya mbazigamira muri “ejo ni heza”.

Uretse abahinzi bishimiye ko bagiye kuzamura ubukungu, hari n’abatari bakayinyweyeho, bishimiye ko ubwo izaba yeze bazayisogongera.

inzego zifite ubuhinzi mu nshingano muri MIG LTD zakomeje gukangurira abahinzi ba kawa kuyitaho bayifumbira, kuyikorera, kuyitera imiti, kandi igihe hagize nk’ikibazo cy’uburwayi igaragaza, bakajya biyambaza abashinzwe ubuhinzi bakabafasha byihuse.